in

Umuraperi Ukomeye, Agiye Gusezerana i Burundi ku wa 21/12/2024 n’Umukunzi We Shamil

Niyo D, umwe mu bahanzi n’abaraperi bakomeye mu ndirimbo zisi, ukomoka mu muryango w’Abanyamulenge, agiye kurushinga n’umukunzi we Shamil mu birori bikomeye bizabera i Burundi ku itariki ya 21/12/2024. Aba bombi basanzwe batuye muri Canada, ariko bahisemo gukora ubukwe bwabo i Burundi kuko ariho imiryango yabo ibarizwa, cyane cyane mu murwa mukuru, Bujumbura.

Uyu mukwe n’umugeni bamaze igihe kinini bari kumwe mu rukundo, kandi ubu bafashe umwanzuro wo kwiyemeza imbere y’imiryango n’inshuti zabo. Guhitamo gukora ubukwe i Burundi ni icyemezo cyaturutse ku kuba imiryango yabo yombi ibarizwa muri icyo gihugu, nubwo bo ubusanzwe babarizwa muri Canada.

Niyo D amaze kumenyekana cyane kubera indirimbo ze zakunzwe nka One in a Million n’indi yitwa Day by Day yakoranye na Safi Madiba wo mu Rwanda. Uyu muhanzi w’injyana ivanze ya Afrobeat na rap, afite umwihariko wo gusakaza ubutumwa bw’urukundo n’ubuzima bwa buri munsi mu ndirimbo ze. One in a Million yabaye indirimbo y’urukundo izwi cyane, mu gihe Day by Day yatumye agaragaza ubuhanga bwe mu mikoranire n’abahanzi b’amahanga.

Niyo n’umukunzi we Shamil babayeho ubuzima busanzwe bwabo muri Canada, ariko ubukwe bwabo bwitezweho kuzaba aribwizabukaba  buzahuriza hamwe imiryango yabo n’abafana benshi.

Uyu muhanzi uri gukomeza kuba ikimenyabose, ari kwandika izina rikomeye mu muziki ndetse n’ahantu hatandukanye ku isi. Abafana ba Niyo D biteze kureba uko ubukwe bwabo buzagenda, ndetse n’uburyo uyu muhanzi akomeje gusiga izina rikomeye mu mwuga we n’ubuzima bwe bwite.

Ubukwe bwa Niyo D na Shamil bwitezweho kuba ikirori gikomeye, kizasiga isura nziza ku muryango n’inshuti, mu gihe bakomeje ubuzima bwabo bw’urukundo ndetse no kwagura ibikorwa byabo mu muziki.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Zone Fc ikomeje kwandika amateka mukabumbu

Iyobokamana:James na Daniella Berekeje USA