in

Urubuga Mulenge Today mumarira menshi nyuma yo kwamburwa nuwiyita Rwiyemezamirimo

Mulenge Today, urubuga ruzwiho gutangaza amakuru ashyushye, rwatangaje inkuru yerekeye rwiyemezamirimo Alexis, ukomeje kuvugwaho ibikorwa by’uburiganya mu mikorere ye nk’umuyobozi wa kompanyi yitwa Africa Investment Linked. Nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa Instagram rwa Mulenge Today, Alexis arashinjwa kutishyura abamufasha mu bikorwa bye, anamushinja kwiyitirira ibikorwa bikomeye no gushaka izina mu buryo budafite ishingiro.

Ibikubiye mu Mifoto Yatangajwe na Mulenge Today

  • Scammer Alert: Designers & Business Owners, Stay Away!:Mu ifoto ya mbere, Mulenge Today yagaragaje ko Alexis ari rwiyemezamirimo wiyitirira kompanyi yitwa Africa Investment Linked. Bagaragaje ko yanditse kuri designers n’abandi banyamwuga abasaba serivisi ariko akirengagiza kubishyura.
  • Kutishyura Abamukorera: Mulenge Today yerekanye ko Alexis yashakaga logo ku buntu. Umwe mu batangabuhamya yagize ati:

“Namukoreye logo mu buryo bwa kinyamwuga, nyimwoherereza, ariko ntiyanshubije. Ntiyigeze agaragaza ubushake bwo kwishyura cyangwa kumenya uko byagenze.”

ubusanzwe alexis akunda ibyamamare
  • Kwiyitirira Ibikorwa Bikomeye

Ifoto ya gatatu yerekana Alexis yifotoza n’abantu bazwi mu bikorwa bitandukanye, bigaragaza nk’aho akora ibikorwa bikomeye. Nyamara, Mulenge Today yavuze ko ibi byose bishobora kuba ari uburyo bwo kwishushanya nk’umuntu ufite ibikorwa bihambaye, nyamara nta bushobozi cyangwa gahunda zifatika afite.

Mulengetoday amushinja gukunda kwamamara
  • Gutakamba mu Buryo Budasobanutse

Mu ifoto ya nyuma, Mulenge Today yagaragaje ubutumwa Alexis yagiye amwandikira kuva mu 2021, amusaba ko yamu postinga (ibyo bakunze kwita gutwika) ni uburyo bwo kumufasha gusakaza ama photo yiwe ngo yigarurire imitima yabantu ariko nta gahunda yo kumwishyura.

(Bagaragaje ko ibyo ari igitutsi ku mwuga no kudaha agaciro abatanga serivisi.)

akunda abakozi b’ Imana Alexis

Isomo ku Banyamwuga

Inkuru ya Alexis dukesha Mulenge Today yerekana ko ari ngombwa gusuzuma neza abo ukorana na bo ndetse no gusaba ubwishyu mbere y’uko utanga serivisi. Ikindi ni uko abantu bakwiriye kugira umuco wo kubahiriza amasezerano no kubaha akazi k’abandi.

Amakuru yose muri iyi nkuru ni ayo dukesha urubuga rwa Mulenge Today rukomeje kugaragaza imikorere idahwitse y’abantu mu nzego zinyuranye.

Turakomeza dukurikirane iyinkuru twumve nuruhande rwa Alexis

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Ibikorwa Birasubukuwe i Goma: Amashuri n’Amabanki Birasabwa Gukora.

Alexis Mugisha yisobanuye ku kibazo cya logo: “Sinashimye ibyo yakoze, nta mpamvu yo kwishyura”