Ejo hashize, inkuru y’incamugongo yageze kuri benshi: General Makanika, umwe mu bayobozi bakomeye mu rugamba rwo kurengera Abanyamulenge, yaguye ku rugamba. Amakuru yizewe avuga ko yarashwe na drone yaturutse Kisangani, mu mugambi wa Leta ya Congo wo gucogoza ubwitange bw’Abanyamulenge mu kwirwanaho. Nubwo benshi batari bazi ko yari yarahawe ipeti rya General, ni ibintu byari byarakozwe ariko ntibimenyekane cyane.
Uru rupfu rwakomeje kuba intandaro y’ibihuha byatangiye gukwirakwizwa mu rwego rwo gutera urujijo no kuduca intege. Bamwe mu bantu bafite umugambi mubisha batangiye gukwiza inkuru y’ibinyoma ko General Rukundo Michel yarashwe na M23, mu gihe nta gihamya cyemeza ayo makuru. Ibi bigaragaza uburyo umwanzi akomeje gukoresha amayeri yo gutanya Abanyamulenge no kubacamo ibice.
Umwe mu bayobozi ba Twirwaneho twavuganye, yemeje ko bagiye gusohora itangazo rigaragaza ukuri ku rupfu rwa General Makanika, kugira ngo abantu bamenye ukuri aho guheranwa n’ibihuha. Ni ingenzi ko tugira amakuru yizewe kandi tukirinda ibihuha bishyirwa imbere n’abashaka kuduca intege.
Nubwo ibi bihe bikomeye, birakwiye ko Abanyamulenge dushyira hamwe, tukirinda ubwoba no gucikamo ibice. Tugomba gukomeza urugamba rw’uburenganzira bwacu, tugaharanira amahoro n’iterambere ryacu nk’abaturage bafite agaciro. Ntihakagire ubwoko bwumva ko bwataye icyizere cyo kubaho kuko nta wundi uzarengera ubuzima bwacu uretse twebwe ubwacu.
Ni ngombwa ko urubyiruko ruhaguruka, rukagira uruhare mu kurinda bene rwo, rukamenya ko uburenganzira bwacu tubwimariramo. Tugomba kuba maso, tukirinda amacakubiri n’ibihuha bigamije kuduca intege, ahubwo tugaharanira ubumwe n’icyerekezo kizasigasira uburenganzira bwacu n’ahazaza hacu.
Aluta Continua!
RIP General Makanika 🕊️

GIPHY App Key not set. Please check settings