in

Urupfu rwumubyeyi wa Apotre Sebagabo Christophe: Umuyobozi wa Calvary Church ku Isi Hose Yabuze Umubyeyi

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa se wa Apotre Sebagabo Christophe, umuyobozi w’itorero Calvary Church ku isi hose, yateye agahinda gakomeye mu bakirisitu n’abayoboke b’iri torero. Se wa Apotre Sebagabo yitabye Imana azize uburwayi, asiga icyuho gikomeye mu muryango no mu bantu bamukundaga.

Apotre Sebagabo, mu magambo yuzuye ikiniga, yavuze ko se yari umuntu w’indashyikirwa, wamufashije cyane mu rugendo rwe rw’umwuka n’ubuzima muri rusange. Yongeyeho ati: “Papa yari intwari mu rugendo rw’ubuzima. Yamfashe cyane kugira ngo nkure n’umutima ukomeye wo gukorera Imana. Nzahora nzirikana urugero yansigiye.”

Urupfu rwa se w’uyu muyobozi wa Calvary Church rwagize ingaruka ku bayoboke hirya no hino ku isi, aho basengeye uyu muryango mu bihe by’agahinda, bifatanya nabo mu isengesho ryo gushimira Imana ku buzima bw’uyu mubyeyi witabye Imana. Abayoboke b’itorero barakomeje kugaragaza ubutumwa bw’ihumure n’urukundo rw’Imana kuri Apotre Sebagabo n’umuryango we.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Imikino: zone Imaze kubura abakinnyi barenga 10

Mugeyo Heritier waririmbye Irembo ni muntu ki?