Muri iyi minsi hakomeje gukwirakwira inkuru y’umukobwa wabenze umuhungu, kandi bari bageze kure umushinga wo kubana.
Iyi nkuru yagiye hanze mu cyumweru gishize ivugako uyu musore yaramaranye n’umukobwa imyaka igera kuri ine bakundana, nyuma umuhungu akaza kumutegera munzira bakunze kwita iya magendu yo mugihugu cya Mexico itwara akayabo kamafaranga abarirwa mu ibihumbi by’amadorari, kugeza amugejeje muri leta zunze ubumwe za America (USA) kugira ngo bakomerezeho umushinga wo kubana.
Inkuru utugeraho itubwira ko uyu mukobwa yari amaze igihe kigera ku meza atatu ari muri America ndetse bakaba baranafashe irembo barakoshanya, ariko kumunota wanyuma umukobwa aza kubwira umusore ko gahunda y’ubukwe yaba ihagazeho.
Amakuru duhabwa n’umunyamakuru wacu avuga ko umuhungu kubyakira byagoranye nyuma yo gutekereza Ibintu byose yamutanzeho kugira ngo babe bari kumwe Biramubabaza cyane, nyamukobwa niko gufata inzira yerekeza mugihugu cy’abaturanyi cya Canada kuko ariho musaza we atuye.
Abantu bakomeje kuvuga byinshi kugeza ubwo musaza we yavuze ko ibintu byose biri kuvugwa kuri mushiki we atari ukuri, yavuze ko hari ibyo mushiki wiwe yabonye ku musore bari bagiye kurushinga bituma ahindura intekerezo, yongeraho kandi ko ama ticket yose yamutanzeho ava muri Africa ajya muri canada bazayishura kandi n’iyo nka y’ifatarembo bazayishura vuba aha gusa abantu ngo bareke gukomeza gukwirakwiza ibinyoma ukuri kuzatangwa na nyirubwite
Muri iki gitondo cyo kucyumweru nibwo hagiye hanze amajwi ya mama w’umukobwa avuga ko yababajwe cyane nibyo umukobwa we yakoze ariko ngo nanone ahamya ko yabitewe na musaza we, kuko ariwe wamubujije kubana n’uwo muhungu.
Mu gahinda kenshi uwo mubyeyi yavuze ko yari yiteze ko agiye kubona umukwe kandi ibintu bimeze neza cyane rwose ariko kumunota wanyuma hazamo satani nkuko we abyivugira!Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kubivugaho bamwe bati umukobwa niyishure ibyo bamutanzeho byose akomeze ubuzima bwiwe, abandi ngo n’umuhemu, ariko kugeza ubu umusore niwe wagize icyo abivugaho gusa naho umukobwa ntacyo aratangaza.
GIPHY App Key not set. Please check settings