in

LoveLove

Zone FC Yisubije Ishema Itsinda Gisenyi Unity FC 3-1

Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Zone FC yatsinze Gisenyi Unity FC ku bitego 3-1, isubiza ishema yari yaratakaje nyuma yo gutsindwa 2-1 ubushize i Gisenyi.

Zone FC yatangiye umukino yihuta, yerekana ko yaje ifite intego yo gutsinda. Igice cyambere Gisenyi Utd yabanje kwihagararaho ibifashijwemo nabana babagoyi bavuka hariya mukarere ka rubavu aho bita i Nyamyumba gusa ntibyatinze igice cya kabiri Ahishakiye Heriter yafunguye amazamu mu gice cya mbere, agahita atera icyizere abafana. Mu gice cya kabiri, Rozdi na Laurent bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo, batsinda ibindi bitego bibiri byahaye Zone FC intsinzi isesuye.

Umukino waranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Zone FC, yihariye iminota myinshi y’umukino, igaragaza ubushobozi bwo gucunga neza imipira n’ibitero. Nubwo Gisenyi Unity FC yagerageje gusubiza, ifite umukinnyi uca kuri gatatu wazonze cyane abataka ba Zone FC, byarangiye idashoboye kurusha Zone mu bushobozi bwo gutsinda.

Nshuti wabaye umukinnyi w’ umukino

Zone FC yari yitwaje abatoza babiri, bigaragara ko uburyo bwo kunoza imikinire bwari bukoze neza. Ikipe yerekanye ko imyiteguro ihagije ifite uruhare rukomeye mu gutuma itsinda neza kandi ikagarura icyizere mu bafana bayo.

Abakinnyi bose muri rusange bitwaye neza nka Ntagawa thierry numwana bitaga Radora winjiye asimbuye gusa kuruhande rwa Zonefc Nshuti niwe wabaye umukinnyi w’umukino.

Nyuma yo gutsinda Zone fc yinjijemo umuramyi Richard Zebedayo ndetse na Madrass wari watunguranye akorana igitambaro cya Captain ubwo bakoraga imyitozo.

Madrass Eric wari witije igitambara cyabandi mumyitozo

Zone fc yakomereje restaurent no mukiyaga cya Kivu hanyuma berekeza i Kigali bishimye cyane baririmba indirimbo zitandukanye.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Kitoko Bibarwa Yatunguranye Asubira mu Muziki Nyuma y’Imyaka myinshi: Indirimbo “TIRO” Irashyushye

Kitoko Bibarwa: Afitiye Abakunzi b’Umuziki we Ideni