Abaramyi b’inararibonye Cadeau & Kega baragutumiye mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyitwa Evening of Worship, giteganyijwe kuba ku wa 2 mukwakabiri 2025, kuri Release Church, Rongai. Iki gitaramo ni umwanya wihariye wo kuramya Imana, kongera kwegera Umwami wacu mu buryo bwimbitse, no gusengera ubuzima bwawe binyuze mu ndirimbo n’isengesho.
Iby’ingenzi ku gitaramo
Itariki: Ku wa 2 mukwakabiri 2025
Ahazabera: Release Church, Rongai
Igihe: Ku mugoroba
Impamvu udakwiye gusiba
Cadeau na Kega bazayobora iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana zifite ubutumwa bukora ku mitima. Iki gitaramo kizafasha abitabiriye gusengera ubuzima bwabo, imiryango yabo, ndetse no gushimira Imana ku byo yabakoreye.
Evening of Worship ni igikorwa kigamije kongera imbaraga z’umwuka binyuze mu guhimbaza Imana mu bumwe.
Amahirwe yo gukurikirana Live
Abatazabasha kwitabira ku buryo bw’umubiri, bazafashwa gukurikirana igitaramo live kuri YouTube kuri Cadeau & Kega channel.
Amakuru y’inyongera
• Twandikire:
• +254 701 167 491
• +254 742 423 009
Ntuzacikwe! Evening of Worship ni igitaramo kizibukirwa, kiganisha abantu mu isengesho ryimbitse no mu busabane n’Imana.
Turagutegereje!
GIPHY App Key not set. Please check settings