in

Gen. Ntawunguka Pacifique wa FDLR Yishwe mu Gitero cya M23

Gen. Ntawunguka Pacifique, uzwi nka “Omega,” wari umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Igisirikare rya FDLR (FDLR-FOCA), yishwe mu gitero gikomeye cyagabwe n’inyeshyamba za M23 mu karere ka Rutshuru, mu burasirazuba bwa Congo. Uru rupfu rwafashwe nk’igihombo gikomeye kuri FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


‘OMEGA’

FDLR imaze imyaka irenga 20 ihungabanya umutekano mu karere, ikoresheje iterabwoba rigamije guhungabanya u Rwanda no gushimangira inyungu zayo muri Congo. Hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Leta ya Congo yagiye iyifasha mu buryo butaziguye, ikayicumbikira no kuyifasha kubona intwaro, bigatuma ikomeza ibikorwa byo kwica no gusahura.

FDLR

M23, umutwe urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, washinzwe mu rwego rwo kurwanya ubwicanyi bw’imitwe nka FDLR no guharanira uburenganzira bw’abaturage b’akarere. Mu bikorwa byayo, M23 ishinjwa na Leta ya Congo kugaba ibitero, ariko abaturage bamwe bashima uburyo igabanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’imitwe nka FDLR ndetse na leta ya CONGO nyirizina

M23

Rupfu rwa Gen. Ntawunguka ni intambwe ikomeye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR, ariko birasaba ko Congo ihagarika gushyigikira uyu mutwe niba koko ishaka kugarura amahoro mu karere.

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Richard Zebedayo: Umuhanga mu Kuramya no Guhimbaza Imana

General Rwivanga Yamaganye Ubushotoranyi bwa FARDC, Anizeza Kurinda Umutekano wabanyarwanda