Healing Worship Ministry, itsinda rizwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryatangaje ko ku wa Kabiri, tariki ya 23 zukwambere 2025, bazashyira indirimbo yabo nshya yitwa “Bugingo Bwanjye” ku mbuga nkoranyambaga zose zirimo YouTube, Instagram, Facebook, na Spotify.
Iyi ndirimbo nshya ifite ubutumwa bukomeye bushingiye ku kwizera no gushimira Imana. Amagambo agaragara mu mashusho yo guteguza avuga ngo: “Ninjiye mu buruhukiro bwa Yesu Umukiza,” yerekana ko indirimbo izibanda ku buruhukiro bwo mu mwuka buhabwa abemera Kristu. Amashusho agaragaza itsinda ry’abaririmbyi b’ibyishimo, bambaye imyenda y’umweru, ibyo bikaba bishushanya umucyo no gukizwa.
Healing Worship Ministry yatangaje ko indirimbo izasohoka icya rimwe ku mbuga nkoranyambaga zabo zose, bityo abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barasabwa gukurikira urubuga rwabo rwa YouTube, konti zabo za Instagram, Facebook, na Spotify, kugira ngo babashe kuyumva no kuyisangiza abandi ku gihe.
Impamvu Utagomba Kuyisiba
“Bugingo Bwanjye” ni indirimbo iteguye neza ku rwego rwo hejuru, ifite ubutumwa bwimbitse bw’ukwizera no gukomeza umubano w’umuntu n’Imana. Healing Worship Ministry yizeza abakunzi babo ko iyi ndirimbo izongera umwuka w’amasengesho no gusabana n’Imana.
Ntuzacikwe!
Tangira witegure uyikurikirane ku itariki ya 23 Z’ukwambere 2025!
#HealingWorshipMinistry #BugingoBwanjye #GospelMusic #23Mutarama2025
GIPHY App Key not set. Please check settings