in

Imirwano Iremereye mu Nkenegero za Goma Yaburijwemo n’Ingabo za AFC/M23

Goma, RDC – Mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, humvikanye imirwano ikaze mu bice bikikije umujyi wa Goma, aho ingabo za FDLR, Wazalendo ndetse na FARDC zagabye ibitero bikomeye bigamije kwigarurira uduce dutandukanye harimo Keshero, Lac Vert, ndetse n’ahandi hatari kure cyane y’uyu mujyi w’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko byemezwa n’amakuru atandukanye yaturutse ahabereye imirwano, iyo coalition y’imitwe yitwaje intwaro yagerageje gukoresha intwaro zikomeye, harimo amasasu menshi n’ibisasu bya bombe, bigatera impagarara mu baturage batuye muri ako karere.

Gusa, ibyo bitero byahise bihura n’igisubizo gikomeye cyatanzwe n’ingabo za AFC/M23, zizwi ku izina rya ARC (Armée Républicaine du Congo), zari ziteguye bihagije. Aba barwanyi bashoboye guhangana n’iyo coalition, bayibuza kugera ku ntego zayo.

Umwe mu baturage utuye hafi ya Lac Vert yagize ati: “Twumvise urusaku rukomeye rw’amasasu ndetse n’ibisasu. Twahise duhungira mu bihuru, abana bararira, twese turi mu bwoba.”

Amakuru yemeza ko ingabo za AFC/M23 zashoboye gusubiza inyuma iyo coalition, bituma ibitero bitagera aho byari bigamije kugera. Uduce twari twatewe twasubijwe mu maboko y’ingabo za AFC, ibintu byafashije kongera kugarura ituze ry’agateganyo.

Nubwo imirwano yari icururutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, haracyakenewe ingamba zihamye zo kurinda umutekano w’abaturage ndetse no gukurikirana ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Kivu y’Amajyaruguru.


What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Healing Worship Team: Amateka, Ibibazo Byayibayemo n’Impinduka Zagaragaye