Jotham Ndanyuzwe uba mugihugu cya Canada n’umuryango we yavuze ko anejejwe no kumenyesha abakunzi biwe ko igitabo “love across all languages” amaze igihe abateguza cyarangije gukorwa, ubu wagisanga ku rubuga rwa Amazon.ca. wandikamo izina rya Jotham Ndanyuzwe cyangwa izina ryigitabo.

Jotham yatangaje ko iki gitabo gikubuyemo impanuro nyinshi, kirareba umuntu wese kivuga k’urukundo n’ubumwe uburyo urukundo rufite imbaraga zo guhindura inzangano ndetse ni na rwo nkingi ya byose yaba ari mumico itandukanye ndetse no muri politike na madini, urukundo nirwo rwakagombye kuba ishimgiro ry’ibyiza iki gitabo gifite pages 301 pages Kikagira chapters 14.
Umunsi wo kumurika iki gitabo azaba ari taliki 9 z’ukwezi kwa gatatu Bizabera Canada Edmonton mumujyi wa Alberta kuri Address 6712 Delwood Rd Edmonton Ab. Kwinjira bizaba ari ubuntu. Jotham yavuze Kandi ko azaba Ari kumwe n’abahanzi hamwe n’abatumirwa batandukanye harimo Nice Ndatabaye, mukuru we uzwi mu ndirimbo ziramya Kandi zikanahimbaza Imana hamwe na Etienne Nkuru ndetse na speaker Emmanuel Rwagasore.

Ndanyuzwe avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa bukomeye agomba kubwira Isi, asanga inzira nziza yamufasha kubusakaza ari ukwandika ibitabo akabishyira mu ndimi zitandukanye.
Yasoje avuga ko ukeneye iki gitabo aho waba uri hose wamwandikira kuri email [email protected] Na WhatsApp +15875687824
GIPHY App Key not set. Please check settings