Agahayo n’Agasuzuguro
Hari abavugako Agahayo n’agasuzuguro nabyo ari bimwe mu biranga Abanyamulenge, ako gasuzuguro kagaragarira mubyo bavuga n’ibyo bakora.
Umufano: bubaha ubuyobozi ariko ntibatinya ubuyobozi bityo benshi bakabyita agasuzuguro cyangwa agahayo ikindi iyo haje umunyamahanganga batubashe(umukozi wo murugo).
“ntibasangira nawe, bamuha Igikombe cye n’isahani ye; ariko bo baja mur’abo banyamhanga ntibabanene ibyo nabyo abenshi bakabifata nk’agasuzuguro”.
Kubera ako gasuzuguro ntibashobora gushingira abanyamahanga ari nacyo benshi bakunze kuvuga ko ariyo ntandaro y’intambara z’urudacya. Ibi amajambere agenda abihindura bukebuke Kubera kurengana kenshi bibatera kudatererana mu gihe cy’ingorane
akaba ari naho Umunyamulenge nyakuri agaragarira. Andi moko aturanye nabo avuga ko Abanyamulenge bakundana ubwabo kurusha abandi, ntibanakunde ko ibintu byabo bimenywa n’abandi.
Umufano:
umugabo bita MURIRIKWA yigeze kubwira abandi ati “mugira akanwa karekare ntimukabwire Ababembe ko ibishyimbo bigira umwita”.
Ako gasuzuguro kagaragarira no mu mvugo zabo, umufano ni iyo umubajije uti wazanye nande mu modoka? Iyo atazanye na mugenzi we w’Umunyamulenge aragusubiza ngo yaje wenyine ariko uko bivugwa siko biba bisobanuye, iyo abandi banyamulenge bamubajije bati wazanye nande baba bashaka kumubaza bati wazanye waje ufatikanyije cyangwa se wazanye nande muziranye cangwa tuziranye? Bitavuze ko baba bashaka kumubaza abantu bose baje mumodoka.
Hari bamwe mu banyamulenge bashobora kurara mu muhana w’Ababebembe cyangwa w’Abapfurero, iyo bageze imuhira bakababaza bati mwaraye he ?
nabo bati twaraye mu gasozi, bishatse kuvuga ko bataraye mu bantu. Imvugo imaze kuba kimomwa mu karere ni igira iti “ Ni uwacu”, cyangwa “Abacu”, bishaka gusobanura uko Abanyamulenge bakundirana. Harinubwo baba bashaka kubwirana ngo ntumugireho ikibazo nawe nuwo muri twe.
Twagerageje gushaka aho ako gahayo gaturuka maze tubona ibisubizo bikurikira:
∙ Bashaka kwirwanaho (self defence) kwanga guhora barengana.
∙ Bamwe batubwiye ko biba mu bantu bose banywa amata menshi.
∙ Amaraso atavanze nay’ayandi moko ashobora kuba imwe mu mpamvu zitangwa.
∙ Gutura ukwabo (bishobora kuva mu rugomo).
∙ Abandi batubwiye ko ariyo kamere y’Aborozi b’inka.
∙ Abanyuma batubwiye ko ariyo kavukire y’Abatutsi bose; ∙ Ariko kandi ntibigeze bayoborwa cyane mu buryo batinya ubuyobozi.
GIPHY App Key not set. Please check settings