Umurara wose tuzawuvugaho nkuko twabasezeranije gahoro gahoro nimururwo rwego dukomereje kuriyi mirara:
7.UMURARA WABASINZIRA
Inyito yuyu murara Abasinzira ntabwo arizina ryumuntu wabayeho cg iryigisekuruza cyabo ahubwo nizina ryabitiriwe kubera impamvu tugitohoza.
Ahubwo bakomoka kuri Rugabire wa Rugorora aha niho abasinzinzira bahurira nabagorora
Bene Rugabire ni:Sunzu,Nkoko na Kivunanka
Bene Sunzu ni:
1.Sebihimba (niwe se wa Nyirikibwari “Ababwari”)
2.Bigimba nawe yabyaye Rushombo na Rubumbira.
Bene Rushombo:
1.Budurege
2.Ncogoza
3.Nyabuhuga
4.Mihunga
5.Burondwe
6.Gahimba
7.Madaga.
Bene Rubumbira:
1.Muhimuzi
2.Munoni
3.Kagori
4.Kabembe
5.Gipfunuke
3.Rugira nawe abamukomokaho ni: Kayira(abayira),Nkubana (nibo Bakwakuzi lnkwakuzi zarinka zabo)Mucundamega (Abacundambega),Murihano(Abarihano),Nyamukabakaba (Abakabakaba),Musanganya (Abasanganya)na Gishuri(Abashuri)
4.Kidebege arikowe ntiyabyaye!
Abo 4 bakomoka kuri Sunzu
ABAKOMOKA KURI NKOKO
Bene Nkoko ni Bitana na Mbabara.
Bene Bitana ni :
1.Gitimbwa (Abatimbwa)
Bene Gitimbwa (kubagore 4)
Inzu yambere ni:
1.Gihujenge
2.Kazana
3.Rugama
4.Binyonyo
Inzu ya kabiri:
5.Semazibo
Inzu ya gatatu:
6.Rubirigisha
7.Rubirigisha
Inzu ya kane:
8.Kanyambari
9.Mutotezo
10.Karubandika
Abo uko ari 10 nibene Gitimbwa.
Bene Mbabara:
1.Sekarore
2.Serwimbo
3.Mineno
4.Rugi
(aba uko Ari 4 basangiye nyina)
5.Rukamata (afite nyina ukwe)
6.Gakwerere (afite nyina ukwe).
3.Bene Kivunanka wa Rugabire Ni:
1.Rukamba
2.Mushyaka
1.Bene Rukamba:
1.Bimashi (wenyine)
Bene Bimashi ni Masonga na Muhindo.
2.Bene Mushyaka ni Bikangu (wenyine)
Bene Bikangu ni Sebabembe,Sebabembe nawe yabyaye Rutubuka.
Aba nibo bagize ibisekuruza byabasinzira