in ,

IGICE CA KABIRI: IMIRARA YABANYAMULENGE NUKO IVUKANA

Umurara wose tuzawuvugaho nkuko twabasezeranije gahoro gahoro nimururwo rwego dukomereje kuriyi mirara:

4 UMURARA WABABANO

Uyumurara ukomoka kuri Gashuri nihobahurira na Bahiga abakomoka kuri Mabano ni inzu 4:

1.Ndababonye yabyaye Kajambi na Kagero.

2.Mvuyekure yabyaye Mugenga,Marahura na Munyangezi.

3.Sengomero yabyaye Rucahanira na Kibembe.

4 .Mashyongo yabyaye Gasuzuguro,Sebatutsi,Karemberi na Rukinagiza.

Nizonzu nkuru zuyu murara wa Babano

5.UMURARA WA BANYABYINSHI

Abanyabyinshi bakomoka kuri Byinshi bya Bamararungu nimiryango 3 yambutse muri Congo abandi basigaye mu Rwanda abambutse nimiryango ikomoka kuri aba: Rugayi,Kamasa na Rukundamata.

1.Rugayi abamukomokaho ni :Buzi na Rutabuye

1.Bene Buzi ni Segisuma.

Bene Segisuma : Kadida (wenyine)

Bene Kadida:
1.Ruzigura (Abazigura)

2.Sebikabu (Abakabu)

3.Rwamakombe (Abakombe)Do

4.Rubungo (Ababungo)

1.Ruzigura

2.Bene Rutabuye ni Gicondo.

Bene Gicondo ni Seburyo.

Bene Seburyo

1.Bidogo (Abadogo)
2.Rusaku (Abasaku)

2 Bene Kamasa yabyaye Karingabo,Karingabo nawe abyara Rutaro.

Bene Rutaro:
1.Buhire
2.Karaha (umwe yarafite nyina ukwe)

Bene Buhire ni:

1.Rushokera
2.Mugarishya
3.Mureganshuro
4.Nyamukanda
5.Minyago (aba basangiye nyina Nyabucuzi)
6.Muyoboke (Nibo Barama)
7.Ndihano (aba bombi basangiye nyina Nyakwezi)

2 abakomoka kuri Karaha

1.Muhire
2.Nyungura

Ababose bakomoka kuri Buhire mubanyabyinshi nibo bitwa Abahire

3.Bene Rukundamata ni :Nyarukuru wenyine Nyarukuru nawe yabyaye Semariza

Bene Semariza:

1.Senkindi (Abakindi)

  1. Kagigi (Abagigi) aribo: Abasega,Abaranga na Bahizi.
  2. Gatogati (niwe se wa Rukiramacumu)

Izo nizo nkuru zigaragaza ibisekuruza byabanyabyinshi

6 UMURARA WABAPFURIKA

Uyumurara ukomoka kuri Muhire irizina Rupfurika rituruka kumpamvu ariyo iyi ise wa Rupfurika yahiraga abyara abana ngo bagapfa bakiribato bukeye Rupfurika avutse ise ajya kumuhisha byitwako yapfurise umwana bivamwijambo guhisha ngo atarogwa nkabakurube niho rikomoka.

Abapfurika bavuka munzu 3:

1.Rutimbo(Abatimbo)
2.Mushaho (Abashaho)
3.Nyamunini (Abanini)

Izo nizonzu nkuru zibisekuruza bya Bapfurika

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

IGICE CA MBERE: IMIRARA YABANYAMULENGE NUKO IVUKANA

IGICE CA GATATU : IMIRARA YABANYAMULENGE NUKO IVUKANA (ABASINZIRA)