in ,

IGICE CA MBERE: IMIRARA YABANYAMULENGE NUKO IVUKANA

Umurara wose tuzawuvugaho nkuko twabasezeranije gahoro gahoro nimururwo rwego dutangiriye kuriyi mirara:

  1. UMURARA WA BASHONGA

Uyumurara ukomoka kuri Gashonga yabyaye abana babiri:
Rutete na Bahenda.
Umuryango ikomoka kuri Rutete niyo yambutse congo gusa naho abakomoka kuri Bahenda yasigaye mu Rwanda nabugingo nubu.

Inzu zabo zikomoka kuri Rutete ni:

1.Mugongori (Abagongori)

2.Misigi (Abasigi)

3.Ruhotora (Abahotora)

4.Gapera (Abapera)

Nukobavukana Abashonga.

  1. UMURARA W’ABAHIGA

Abahiga bahuriye na Babano kuri Gashuri ise numwe (uyu Gashuri tuvuze) ariko banyina nibabiri.

Bene Buhiga bavuka kubagore 4:

  1. Umugore wambere ni Nyabumba yabyaye Rukinagiza na Birusha.
  2. Nyarwasa yabyaye Semuroro na Rugamba.

3.Mutunzikazi yabyaye Gahanga,Kibamba,Gifota na Rubirira.

4.Umugore wa kane Nyamudiho yabyaye Birukundi,Nihagire na Bahungu.

Abonibo basekuruza babahiga Bose.

3.UMURARA WABASEGEGE

Irindi zina rya Gasegege yitwaga Mirindi yabyaye abana babiri aribo:
1.Mugwindyi na Mirari nawo ugabanijwemo imiryango ikurikira:

1.Abakomoka kuri Mugwindyi ni:
1.Muraha
2.Musana
3.Rushemeza
4.Muzigura

Bene Muraha ni Muhoza na Ndazimanye.

Bene Muhoza ni Bigwegwe na Byanura
Abakomoka kuri Bigwegwe ni Kirota (Abarota) na Ruhara (Abahara).

Abakomoka kuri Byanura ni Gasizo (Abasozo)

Abakomoka kuri Ndazimanye ni Muyoboke niyonzu yuwahoze ari Représentant Kamenge.

Abakomoka kuri Musana ni Gatanazi,Gatanazi nawe yabyaye Nkanika ,Nkanika nawe abyara Nyagahakwa (Abahakwa)

Abakomoka kuri Rushemeza ni Nyakiruguta,Mushagazi na Rukata iyimiryango uko ari 3 bakunze kuyita Abaruguta ariko sibyo sauf Nyakiruguta gusa.

Abakomoka kuri Muzigura ni Kamanya, Kamanya nawe yabyaye Ndihano Ndihano nawe abyara Karara (nibo Abasegege Babarara)
(Ababose bakomoka kuri Mugwindyi)

  1. Mirari nabamukomokaho yabyaye Gipfumu,Gipfumu nawe abyara Cyaga, Cyaga nawe abyara Kigugu (nibobasegege baba Gugu).

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

lMIRARA Y’ABANYAMULENGE UKO ARI 28

IGICE CA KABIRI: IMIRARA YABANYAMULENGE NUKO IVUKANA