in ,

IMPAMVU YATUMAGA BATERURA UMUKOBWA (KUBOMBORA)

Kubombora cyangwa se guterura ni igihe umuhungu yateruraga umukobwa akamutwara atamusabye ntanimihango nimwe ikozwe , umuhungu byarashobokaga ko yakunze umukobwa umukobwa atabizi akaba yamubombora ariko harinigihe babikoraga kubwumvikane nkuko tugiye kubibasobanurira mumpamvu zatumaga umusore yiyemeza kubombora aho gusaba ngo akore ubukwe.

Iyo umuhungu amaze gushima umukobwa, yashakaga umuntu wo mu muhana umukobwa atuyemo uzabanekera akababwira aho umukobwa azirirwa umunsi mu nyanaka: , Wa munsi wagera bakaja gutega wa mukobwa avuye aho yiriwe, bakamuterura kunguvu bakamujana iwabo ; Iyo umuko bwa yabaga ari  kumwe n’ abagabobaramurwaniriraga, hakaba intambara zikomeye abaganje abandi akaba aribo bamujana; cyangwa abo bagabo barembya abaje guterura, bakabaha inzoga bakabareka bagatwara mukobwa. 

Hari impavu zatumaga baterura:

Nuko iwabo w’umukobwa bashoboraga kwanga umuhungu cyangwa bakanga umuryango we; Umuhungu yabaga adafite amikoro yo gukora ubukwe.

Kubombora

Umuhungu iyo amaze gushima umukobwa ajya iwabo nijoro akabibwira basaza b’umukobwa: Nabo bagahamagara mushiki wabo, iyo nawe ashimye umuhungu cyangwa iyo basaza b’umukobwa bashimye, umukobwa ahita ajana n’umuhungu muri iryo joro cyangwa undi munsi baraganye. Bukeye abajanye umukobwa baza kwibura(kuvuga ko aribo babajanye umuntu) iyo baje kwibura bazana inzoga y’abatabazi (yo guha abantu bashobora kuba baragiye gushaka aho umuntu yagiye).

Uwabomboye bara mutengaga mw’ikanisa kuko yaciye inyuma y’amategeko y’ikanisa.

Ariko iyo umuhungu yabaga akijijwe yamaraga kuzana umukobwa akamuhitiza kwa mwalimu w’ikanisa cyangwa ahandi hantu hatuma batabonana n’umugabo mbere yuko umwalimu w’ikanisa agira icyo abikoraho cyangwa kugeza ubwo bazakiranuka bakabashingira mw’ikanisa.

Icyitonderwa: kubombora byakorwa cyane n’ababembe n’abapfurero ntabwo ari ubwa kinyamulenge.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

UMUCO W’ABANYAMULENGE 

QUIZ 1 : kunka