- Muri 1970 INGANJI, ahari hatuye Abanyamulenge, habaye ibita Ababembe bahunga mihana yabo baja muri Mulele (binjira igihuru). amaze guhunga hasigaye umugabo wari afite ‘inyonjo, n’umugore w’ikimeme kuko bo batari babashije guhunga. Mobutu (Uwahoze ari perezida wa ZAÏRE) , yabatumiye igitero cyo kubica.
Icyo gitero cy’abasirikare kigeze Inyabarenga(umuhana w’Ababembe) kihatora amavuta y’inka n’ihuzu nshya. Bivugwa ko abasirikare babajije Nyakanyonjo ( si izina rye nuko yari afite inyonjo) bati “aya mavuta avuye he?” Undi ati “yavuye kwa RUMENGE (umwami w’Abanyamulenge)”.
Bati ashobora kuba ariwe ucumbikiye Mulele, babwira Nyakanyonjo ngo aje kubereka kwa RUMENGE. Nyakanyonjo nawa mugore w’akimeme bashorerana n’igitero bakijana kwa Rumenge.
Abanyamulenge babyumvise biyiriza ubusa barasenga, Imana irabahumuriza ibabwira ko ntacyo bazaba. Igitero cyarakomeje kirara ku Gipimo ahari hayobowe na MATENGA Joseph na SEGABIRO Laban wari kirongozi we, bukeye bafata SEGABIRO na MATENGA hamwe na Nyakanyonjo na Nyakameme ati “nimuje kutwereka RUMENGE”, baragenda, baca k’Umukarati baseruka mu Rukumba rwo mu Ruhemba, bashinga munsi y’ikigugu cyo kwa RUMENGE, bageze kuri icyo kigugu utuvura twaratonyanze.Nya kanyonjo aratundagara ( arakayura ) arapfa ntawe umukozeho(ariko bamwe bavuga ko hari umusirikare wamukubise igipasu); bageze kwa RUMENGE babaza Nyakameme ati “kwa RUMENGE ni he?” agatega amaboko ashaka kwerekana inka, ariko abasirikare ntibumve ibyo ashaka kuvuga, abasirikare babura icyo bakora kuko babuze ubereka RUMENGE kuko MATENGA sa SEGABIRO bo batashoboraga kwerekana RUMENGE wari umutware wabo. Igitero
gisubirayo Abanyamulenge bakira batyo. Nicyo gituma Benshi bakunze kuvuga ngo IMANA YINGANJI.
Muri 1963 i Rukombe, Umugabo witwa BUHOKO yabyaye umwana w’umukobwa witwa Peresi uwo mwana avukana ibisebe, bukeye ijwi rirababwira ngo: “Silas MABONDO, Zera NYIRABUMATA, Sara NYIRAMUTENGE, bagende mu kibira cyo muri KIDASI bajane
agakombe bavome amazi mu nzuzi zitanu, buzuze ishupa. Bagarutse Zera NYIRABUMATA azafate rya shupa Sephanie MUNYAKAZI na Silas MABONDO basengere ya mazi”. Basenze y’amazi ahinduka amaraso, bamaze gusenga ijwi rirababwira ngo “muhamagare FOMA Manasse, ariwe uzoza asuka ayo maraso kuri bya bisebe by’umwana”. Ukobayasukagaho niko ni ibisebe byakomeje kugenda byuma. Ijwi ryongeye kuvuga ngo “ise natihana biriya bikomere bizatera uriya mwana kumugara”(niko byagenze uwo mwana yaramugaye). Mu gihe cyo gusiga ayo maraso kuri uwo mwana ku kibambazi cy’inzu habonekaga inshusho zitandatu zisa n’abantu, inshusho zibiri zari imbere zasaga n’abaganga bambaye amakanju yera, za nshusho zanyeganyeza iminwa, ijwi rikavuga ngo “musige ayo maraso k’umwana”, izo nshusho zaje inshuro nyinshi.
GIPHY App Key not set. Please check settings