in

Inda nini nuburozi| bimwe mubyarangije Impano zabana bacu

Mumwaka wa 2020 kugeza mumwaka wa 2022 ugitangira hari Impano nyinshi zabanyamulenge zagiye ziza mumuziki ariko ntibitinde tukaza kubaburira irengero hadashize igihe.

Nurutonde rurerure ariko twagerageje gukora urutondo rwabahanzi bagiye bakanyuzaho bwacya tukababura tugerageza no gushaka kureba impamvu yaba yarabateye gusa nababura.

Hortense Mugwaneza (Aneza Music)

Uyumukobwa yamenyekanye cyane mumwaka wa 2020 cyane ubwo yakoraga indirimbo zitandukanye gusa yaje kumenywa nabatari bake ubwo havugwaga ko agiye kujya afashwa na Uncle Austin gusa kumenyekana kwe kwaje kuyoyoka ahanini bitewe nindirimbo nke numwimerere (quality) wibihangano byiwe. Indirimbo ze yasohoye kugeza ubu harimo nka Pela, turn around, mood ndetse nizindi.

Niyonzima Mandela (mandela walt)

Mandela walt yamenyekanye cyane mumwaka wa 2017 kugeza mumwaka wa 2021 igitangira yarumwe mubahanzi beza batanga icyizere gusa byaje gusa nkaho abuze mumwaka wa 2022 biza guhumira kumurari ubwo yerekezaga muri Amerika. Kugeza ubu ntagihangano nakimwe yari yashira hanze kuva muri 2021.

Bukuru Elie (King Elly)

Bukuru Elie numuhanzi wamenyekanye cyane 2022 ubwo yarekaga inshingano nkumuramyi akajya mundirimbo zisi aho yakoze indirimbo nziza cyane zitatu arizo Annah, Agakoni na Niwowe yasorejeho indirimbo zitari izimana.

King Elly yaje kubura mumwaka wa 2023 ugitangira kuko ubwo yarari mugihugu cu Rwanda murwego rwo guteza imbere indirimbo ze yendaga gushira hanze yaje gufatwa nuburwayi bwa Pararize bimuviramo kureka umuziki wisi aza gukizwa, kugeza kurubu ntandirimbo zikunzwe nkambere King elly yari yakora.

Bihozagara Jacques (Gallas)

Gallas yamenyekanye cyane mumwaka wa 2019-2020 mundirimbo nka Save mulenge nizindi zivugira ubwoko gusa muri 2021 yaje kubura ubwo yajyaga I Kinshasa.
Gallas ahanini umuziki we warangijwe ninzara nirari yarafitiye amafaranga bituma yijandika muri Politike bituma umuziki wiwe abantu bawubura ndetse nibindi bihangano akora ubu abenshi ntagaciro bakibiha ahanini ibintu aririmba aba yibasira bamwe mubayobozi batandukanye.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Gisubizo Merci yasobanuye uko yakubise umutoza wa APR VC

Zone243 FC igiye kwerekeza i Gisenyi mumukino utoroshe na Methodist