in

MISS MULENGE 2023/2024 IKOMEJE GUTEZA AMAGAMBO ATARI BAKE

Miss Mulenge world ni irushanwa ry’u umwana w’umukobwa uzahiga abandi mubwiza no mu bwenge (uzahiga abandi ku mushinga mwiza)Iri rushanwa rikunze kubera mugihugu cya Kenya ritegurwa ni abavandimwe babiri Papa legend na Dr Sam K dodos babarizwa muri leta zunzwe ubumwe za America (USA)

Aba bavandimwe bavuga ko bahuye n’imbogamizi nyinshi mugutegura ibi bikowa kuko hataburaga abashaka kubaharabika, hakaba nababashinja kwiba umushinga ariko ibyo byose ntaho bihuriye nukuri.Bavuga ko mugihe bo ibikorwa byabo byishimirwa n’umubare mwinshi kurusha ababarwanya batazahagarara kubikora kubw’ishaka ryo gukunda ubwoko Kandi ibyiza byinshi biri mbere.

Menyiwacu twaganiriye na Papa Legend umwe mubategura bakanatera inkunga iki gikorwa, atubwirako intego yabo ari uko isi yose imenya izina umunyamulenge ko nabo bashoboye ndetse no guteza umwana w’umukobwa w’umunyamulenge imbere.

Aba bavandimwe bagaragaje ishaka n’umurava wo gukunda ubwoko batekereza umushinga wo kuzana amarushanwa y’ubwiza hamwe n’ayandi atandukanye

Aba bavandimwe bategura bakanatera inkunga aya marushanwa amaze kumenyekana nka Miss Mulenge na Mulenge Awards kuri iyi ncuro bongereye amarushanwa bateguraga hazamo n’izindi category nkaGospels ministry tournamentPool tournament ni igikorwa cyo gufasha impfubyi n’abapfakazi.

Papa legend na Sam bategura n’ikindi gikorwa cya Mulenge Awards aha n’ibihembo bihabwa abantu bahize abandi mubyo bakora mu buzima bwa buri munsi Muri ibzo bihembo harimo Best Journalist 2023,Best Comedian 2023,Best Actor/ actress 2023, Best producers 2023, Best M.C 2023, Best Secural artist 2023, Best Gospel artist2023, Best Gospel Ministry 2023, Best pianist 2023, Best influencer 2023, Favourite Preacher 2023 na Best poet 2023.

Miss Mulenge world amajonjora yatangiye ku minsi 12/12/2023 mu gace ka kasarani, aha hatambutse abakobwa batanu cyangwa se ibyo bita pass mubari butabiriye muri aka gace ka kasarani.ku minsi 15/12/2023 amajonjora ya kabiri yabereye mugace ka umoja, naho hatambutse abakobwa batanu nibo bahawe pass.

Amajonjora akurikira azabera kitengela ku minsi 18/12/2023 aha naho hazatoranywa abana babakobwa bafite imishinga n’ubwiza gusumbza abandi, nyuma y’aya majonjora ku matariki 19/12/2023 nibwo hateganyijwe grand final, aha niho bazahitamo abazajya abazakomeza final gutoranya uzahiga abandi mu bwiza ndetse n’umushinga mwiza uzagirira akamaro abana b’abanyamulenge

Iri rushanwa rizasozwa ku minsi 22/12/2023Kuri iyi tariki nibwo hatangwa amakamba ku bana babakobwa bazaba bahiga abandi Muri ayo makamba harimoMiss Mulenge1st runner up, 2nd runner up, Miss popularity, Miss photogenic, Miss culture.

What do you think?

Written by Lewi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Israel Mbonyi yatumiwe na Prezida wa Kenya William Ruto

Bombori bombori mumitegurire rya Miss Mulenge World