in ,

UBUSAMBANYI| KUGUMUKA MUBA PASTOR BAMAKANISA YA NAIROBI.

Hari abanyabigwi abanyamulenge twagiye tugira kubera ubutwari, ubukire cangwa ibindi bintu bzindashikigwa gusa hari nabandi bazahora bibukwa kubera ibikogwa bibi bagiye bakora bikabaviramo kumenywa nabantu bose.

Hashize iminsi itari myinshi mu guhugu ca kenya humvikanye inkuru yumu pastor uherutse kwirukanwa mw’ikanisa yari ayoboye azira kuba haramenyekanye amakuru yuku yajyamanaga nabakobga ndetse n’abagore babandi ayamakuru akaza kumenyekana nyuma yigihe kinini abikora bimuviramo gutengwa.

Ikanisa na pastor tutifuje kuvuga mu mazina kubgo umutekano wabo, amakuru tuyakesha umwe muba kirisitu basengera muri ijyo kanisa riherere mumjyaruguru ya Kenya, Avuga ko uyu mu pastor yari asanzwe ari icago mumakanisa kuko kuva aho agereye muri iki gihugu amaze gusenya insengero zitabarika ugwo ni urusengero gwakane yaratenzwemo.

Insengero nyinshi yagiye anyuramo bivugwa ko zagiye zicikamo, kubera uyu mugabo adashobotse kuko ngo afite abayoboke benshi ugwo yasenyaga yagendaga atwaye nabo twakwita abayoboke biwe bazamukurikira aho yerekeje hose ukibaza imitekerereze yabo bayoboke bikakuyobera.

Kuri iyi nshuro bivugwako aho yasengeraga bzari amahoro kugeza ubgo hamenyekanye makuru yuko amaze igihe kitari gito ajyamana numugore w’abandi, hanyuma Umuyobozi w’itorero yaje gufata umwanzuro wo gutenga uyu mupostori burundu muri ugwo rusengero binatera impagarara nyinshi cane, arirukanywa ajana nabayoboke be batari bake asanzwe atwara iyo abonye hose bivugwa ko yajanye ningo cangwe imijyango igera kuri icuminibiri  12, Bidatinze yaje gushaka irindi kanisa jyamwakira gusa bzaje kugorana kuko nta kanisa jyifuzaga kwakira iyonkozi yikibi munzu y’Imana,gusa bzaje  kigera nko kumezi nka biri badakandagira mu rusengero nabayoboke be baza kugana ikanisa najyo twifuje gutangaza izina  kurubu .

Gusa jyawemereye kwitegeko rivuga ngo “turabanza twakire abayoboke bawe baze noneho wowe tuzabanza tubzigeho ibzawe mbere yo kukwakira arikotuzakwakira ntakabuza”. Bujya bgose bikaba bzari ukubeshya kugira ijyo ikanisa ribone abayoboke nta gahunda yokwakira uwo mu pastor bari bafite dore ko aribzo bzaje gutera akaduruvayo aribgo inkuru yaje kuba inkuru igihugu cose kikayimenya.

Kuri ubu twandika iyi nkuru ni uko bikimeze ntarakigwa. Babakirisitu agendana ubu bakaba bakomeje kwigumura bava murugwo rusengero gwari gwabakiriye.

What do you think?

Written by josh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

AMATEKA YOSE NIBIGWI BYA MGR GAPANGWA JEROME.

Amwe mumagambo yubwenge yavuzwe na KARUCIYE