in

Zone243 yatsinze inashingira Myugariro wayo

Ikipe ya zone ntamuntu ukurikirana ubu utayizi yarimaze iyinga inizwe nabagoyi ba Methodist murabyibuka ahubwo twababwira gato kwikipe y’ inkambi ya nyabiheke, ni ikipe nziza cyane igizwe nabasore bakiri bato umubare munini ni Abanyamulende ndetse nabanyamasisi bakaba bakinira kukibuga cyabo kiri munkambi.

Uyumunsi umukino watangiye 15h10 umukino wari wiganjemo ishaka kumpande zombi ariko ikipe yinkambi ikiharira umukino nko kuri 53% kuri 47% bya Zone243 FC ntibyatinze rero kumunota wa 26’ kwishoti rikomeye De gea yafashe umupira ariko kubera ingufu warufite birangira umucitse gato urenga umurongo igitego kiba kiriyanditse binarangira igice kibanza ari 1-0 ca Nyabiheke FC.

Igice ca Kabiri zone ntampinduka yakoze ariko kumunota wa 56 kuri Coufra nziza Depute yahererekanyije na Heritier yahise yishura igitego cyambere induru ziravuga abakecuru barishima ndetse nabana bari beneye gufana Zone.
Kumunota wa 71 kuri Korineri Byishimo yatsinze igitego ca Kabiri akoresheje umutwe arinako byarangiye.

Udushya twaranze umukino nurugenzi:

  1. Zone ikihagera umwe mubatoza yaguze abakinnyi ahanini hari higanjemo abana nabasinzi.
  2. Abagore nabakecuru bakimenya ko zone arabanyamulenge bahise bayifanira.
  3. Umwe mubadefanseri ba zone yasigaye munkambi bivuga ko yahise ashitsa umwana yahashimye ubwo bahageraga.
  4. Umwataka witwa Zouma yinjiye kumunota wa 77’ asohoka kuwa 81’ .
  5. Umusore witwa Madrass yahushije igitego kidahushwa avuga ko umupira waje we akibonera ingwe (igishokoma) akagira ubwoba.
  6. Neymar yacenze ikipe ya Zone isi irashira birangira imwifuje.
    Umukino nubwo warimo ishaka ryinshi warangiye amakipe yombi aganira ndetse babmwe mubakinnyi ba Nyabiheke baherekeza ikipe ya zone bayigeza hanze yinkambi.

Dusoza Zone243 mubushobozi buke bwabo hari imfashanyo bateguye bashikirije Coach na captain wabo Neymar bageneye abavandimwe batuye munkambi ya Nyabiheke, igikorwa cyakoze kumutima abatari bake iyikipe ikaba yatashe abana banze ko ibasiga bitewe ningene bari bayikunze nuburyo yagiye ibagurira inabaha kubiceri bari bazanye.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Gisubizo ministries itaza itsinda yikuye mwirushanwa

Irihose Gentil yasabye Murekatete Magnifique kuzamubera umugore nyuma y’imyaka irindwi bamaze mu munyenga w’urukundo.